Standard Life Rwanda PLc nikigo cy' imari gitanga inguzanyo kubakiriya hagamijwe kubafasha mukwiteza imbere ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye byaburimunsi binyuze munguzanyo zitandukanye. dutanga inguzanyo muburyo bworeheje kandi bwihuse ku bakiriya bacu. uwemere inguzanyo ashobora guhitamo uburyo bwakoreshwa mukubona amafaranga haba kuri konti ya mobile money cyangwa konti ya banki.
Standard life Rwanda PLc twimakaje imbere uburyo bw’ ikoranabuhanga. Serivise zacu zose wabasha kuzibona wifashishije urubuga rwacu ari rwo www.standardlife.org.rw ukabasha kwisabira inguzanyo. murwego rwo kugenzura umutekano n’amakuru y' abakiriya bacu dukoresha uburyo butandukanye nk' ijambo banga, PIN na OTP Kode mu kugenzura no kwirinda ko hari uwakwinjira cyangwa akaba yagera ku makuru yawe utabimuhereye uburenganizra .
OTP Kode niki?
OTP ni ijambo ry’impine rivuga One Time Password (Ijambo banga rikoreshwa inshuro imwe), OTP Kode iba yihariye kandi igakoreshwa inshuro imwe gusa bitewe n’igikorwa kigamijwe. ifasha kugenzura umutekano wa nyiri konti binyuze mu kohereza kode umukiriya haba kuri telefone ngendanwa cg imeli ye nawe akemeza kode yakiriye kugirango abashe gukomeza n’ibindi bikorwa.
OTP Kode ikora gute?
- Murwego rwo kurinda konti y’ umukiriya , iyo winjiye muri konti na mudasobwa , cyangwa telephone nshyashya, cyangwa ushaka guhindura amwe mu makuru ajyanye n’umutekano wa konti tugusaba kwemeza koko ko ari wowe nyiri konti . sisiteme yacu yohereza kode igizwe n’imibare 6 kuri telephone cg imeli wakoresheje wiyandikisha. Genzura neza ko wakiriye kode kandi igikora itararenza igihe.
- Umukiriya asabwa kuzuza ahabugenwe kode yakiriye natwe tukagenzura niba kode ariyo kandi itarakoreshejwe cyangwa ikaba yarengeje igihe. iyo kode dusanze yujuje ibisabwa twemerera umukiriya gukomeza n’ibikorwa yifuzaga gukora.
- Niba utari kwakira kode kandi konti ikaba ariyanyu duhamagare tugufashe wirinde kugerageza kenshi kuko sibyiza.
- Irinde gusangiza abandi ijambo banga rwawe cyangwa PIN kandi ugenzure neza ko ntawabashije gukoresha imeli cyangwa telephone yawe utabimuhereye uburenganzira .
Niba mwahuye n’imbogamizi cyangwa mushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho mwahamagara kuri nimero yacu y’ ubufasha ariyo +250788195000 / +250794426634.
Was this article helpful?
That’s Great!
Thank you for your feedback
Sorry! We couldn't be helpful
Thank you for your feedback
Feedback sent
We appreciate your effort and will try to fix the article